Patrick Muyaya yavuze ko leta irimo ‘gukemura burundu’ ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo

Insiguro y’isanamu, Umusirikare ufite imbunda muri DR Congo

Umuvugizi wa leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko batangiye “urugendo rwo gukemura burundu” ibibazo “bikabije” by’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu bimaze imyaka 25 cyangwa 30, kandi ko bifuza igisubizo cya gisirikare.

Mu kiganiro ‘Dialogue entre Congolais’ cya Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, Patrick Muyaya yavuze ko leta “ntiyibagiwe” abaturage ba Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya Ruguru bari kugirwaho ingaruka zikomeye n’intambara hagati ya M23 n’ingabo za leta, ahubwo “dukurikirana ibintu umunsi ku munsi”.

Muri iki kiganiro, Muyaya yumvikanye asobanura ko inzira za dipolomasi zitatanze umusaruro ku makimbirane amaze imyaka myinshi agaruka mu burasirazuba DR Congo.

Imirwano ikomeye yabaye mu mpera z’icyumweru gishize n’ejo ku wa mbere mu majyepfo ya teritwari ya Masisi ahegereye intara ya Kivu y’Epfo, yatumye abaturage benshi bahunga bamwe berekeza muri teritwari ya Walikale mu burengerazuba bwa Kivu ya Ruguru, abandi muri teritwari ya Kalehe ya Kivu y’Epfo, nk’uko sosiyete sivile yaho ibitangaza.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.