DR Congo: Barashyingura impunzi 35 zishwe n’ibisasu ku nkambi ya Mugunga

Insiguro y’isanamu, Ibisasu byaguye ku nkambi ya Mugunga byica abavuye mu byabo biganjemo abagore n’abana bikomeretsa benshi

Umuvugizi wa leta ya Kinshasa waraye ageze i Goma mu ijoro ryo kuwa kabiri yasabye abaturage ba Goma “kuza ari benshi bambaye imyenda y’umukara” mu muhango wo gushyingura kuri uyu wa gatatu impunzi 35 zishwe n’ibisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ageze ku kibuga cy’indege cya Goma, Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru ko none ku wa gatatu ari “umunsi w’icyunamo kuri Congo”, yanditse kandi ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) ati: “Amaraso yabo araririra guhorerwa”.

Gushyingura aba bantu, biganjemo abagore n’abana, byagombaga kuba ku cyumweru ariko byigizwayo kuko imirimo yo gutegura aho bazashyingurwa yari itararangira.

Umuhango wo gushyingura abo bantu none ku wa gatatu biteganyijwe ko ubanzirizwa no kubasezeraho n’amagambo y’abategetsi n’imiryango yabo kuri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma, mbere yo kwerekeza ku irimbi rusange bateguriwe.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.