Amerika na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bivuga ko Perezida Félix Tshisekedi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken bagiranye ikiganiro kuri telefone ku bibazo bitandukanye birimo n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika Matthew Miller yavuze ko muri icyo kiganiro cyo ku wa gatatu, Blinken yamaganye igitero cyari kigambiriye abategetsi muri politiki n’inzego za leta, cyabaye mu gitondo cyo ku cyumweru.
Miller yavuze ko Amerika yemeye gutanga ubufasha ku « iperereza rya leta kuri icyo gitero », cyabereye muri komine ya Gombe mu murwa mukuru Kinshasa.
Nubwo kuva icyo gitero cyaba abakigabye batawe muri yombi n’abashinzwe umutekano, naho abandi bakicwa, haracyari urujijo ku kuntu abateye bashoboye kumenera muri ako gace ubusanzwe kaba karinzwe bikomeye.
Ibiro bya perezida wa Congo bisubiramo amagambo ya Blinken avuga ko Amerika yasezeranyije ubufatanye n’abategetsi ba Congo ku bavugwa ko ari Abanyamerika bashinjwa kugira uruhare muri icyo gitero, bamwe babona ko ryari nk’igerageza ryo guhirika ubutegetsi.
Miller yavuze ko Blinken na Tshisekedi baganiriye ku makuba mu burasirazuba bwa Congo no kuba hacyenewe « ingamba z’inyongera zo kugarura amahoro n’ituze », harimo no kuba Amerika ishyigikiye inzira y’amahoro ya Luanda.
Ikigo cy’ubushakashatsi ku mutekano cyo muri Afurika y’Epfo (ISS) kivuga ko gahunda ya Luanda yuzuzanya n’iya Nairobi – zombi zo mu 2022 – nubwo hari aho zitandukaniye.
Mu gihe iya Nairobi yibanda ku mitwe yitwaje intwaro isabwa kuzishyira hasi, gahunda ya Luanda yo igaruka ku kibazo cya politiki hagati ya DR Congo n’u Rwanda.
U Rwanda rushinjwa na DR Congo n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ikirego u Rwanda rwakomeje guhakana.
Leta y’u Rwanda ishinja leta ya DR Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR zikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, ikirego ubutegetsi bwa Kinshasa na bwo buhakana.
Muri gahunda ya Luanda – Amerika ivuga ko Blinken yagarutseho mu kiganiro na Tshisekedi – hari hasabwe ko imirwano yari kuba yarangiye bitarenze ku itariki ya 25 Ugushyingo (11) mu 2022.
Ndetse M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro itemewe n’amategeko ikava mu bice yafashe, hagamijwe ko ishyira intwaro hasi igasubizwa mu buzima busanzwe.
Gahunda ya Luanda inasaba ko ubufasha buhabwa imitwe y’inyeshyamba buhagarara, hakanabyutswa umubano wa dipolomasi.
Miller yavuze ko Blinken na Tshisekedi banaganiriye ku kibazo cy’ubutabazi kimeze nabi mu burasirazuba bwa DR Congo.
Amerika yasabye ko hacyemurwa « ikibazo giteye ubwoba cy’amakuru yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato ku bantu b’intege nke bo mu nkengero za Goma », umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.
Ibiro bya perezida wa Congo byatangaje ku rubuga X ko Blinken yavuze ko Amerika yongeye kwamagana igitero cy’ibisasu mu nkambi z’abavuye mu byabo za Mugunga na Lushagala, mu nkengero za Goma, cyabaye mu ntangiriro y’uku kwezi.
Umubare w’abishwe n’ibisasu byarashwe mu nkambi ya Mugunga wavuye ku bantu icyenda bari batangajwe mbere, ugera ku bantu 35, nkuko abategetsi babivuga.
Amerika yashinje u Rwanda kugaba icyo gitero, ivuga ko ibisasu byarashwe mu nkambi ya Mugunga byavuye mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda (RDF) na M23.
M23 yahakanye kurasa kuri iyo nkambi, n’u Rwanda ruhakana ruvuga ko rudafasha umutwe wa M23.
Crédit: Lien source
Les commentaires sont fermés.