Minisitiri Chris Philp wa UK yaba yitiranyije u Rwanda na DR Congo?

Insiguro y’isanamu, Byavuye ku kibazo umugabo uba mu Bwongereza ukomoka muri DR Congo (wa kabiri uvuye ibumoso) yari abajije Minisitiri mu kiganiro Question Time cya BBC

  • Umwanditsi, Jennifer McKiernan
  • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC kuri politiki

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza yanenze umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Chris Philp nyuma yo kugaragara nkaho yitiranyije u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro BBC Question Time, aho abategetsi muri leta y’Ubwongereza babazwa ibibazo n’abaturage imbonankubone, umuturage umwe w’Ubwongereza ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabajije ku itegeko rishya rya leta y’Ubwongereza ryo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro.

Mugenzi we nyuma yaho yumvikanishije ko Minisitiri Philp yari arimo kubaza ikibazo cyo gukangura ibitekerezo, kidasaba igisubizo, ibizwi nka ‘rhetorical question’ (question rhétorique).

Crédit: Lien source

Laisser un commentaire

Votre adresse email ne sera pas publiée.