Vital Kamerhe: Nyuma y’intsinzi agiye kongera gutegeka Inteko ya DR Congo

Ahavuye isanamu, DRC Government

Insiguro y’isanamu, Vital Kamerhe agiye kongera gutegeka Inteko Ishingamategeko ya DR Congo

Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi ni we waraye atsinze amatora yo guhagararira ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri DR Congo ku mwanya w’umukuru w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite.

Kamerhe, wagize amajwi 183, yahigitse Christophe Mboso wari usanzwe kuri uwo mwanya, wagize amajwi 113, na Modeste Bahati wari perezida wa sena, wagize amajwi 69.

Aba bagabo bagiye guhatana mu itora ry’abadepite bo mu mashyaka ahuriye mu ihuriro Union Sacrée de la Nation rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi nyuma y’uko bananiwe kumvikana ku muntu wahagararira iryo huriro.

Mbere gato yo gutora, nk’uko byatangajwe n’ihuriro Union sacrée, Augustin Kabuya, umunyamabanga w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, yavuze ko bariya bakandida batatu “bananiwe kumvikana” bityo bakumvikana na Perezida Tshisekedi ko bakizwa n’amatora.

Crédit: Lien source

Laisser un commentaire

Votre adresse email ne sera pas publiée.